Yoooo yiganye na Perezida gusa kuri ubu yicururiza amagi kumuhanda/yari umuhanga kubarusha bose/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>>>

Yoooo yiganye na Perezida gusa kuri ubu yicururiza amagi kumuhanda/yari umuhanga kubarusha bose/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>>>

Mu gihugu cya Kenya hari umusore wize amashuli menshi arayiga arongera arayiga, yakoreye impamyabumenyi nyinshi ndetse akorera za certificat zitandukanye agera no kuri Masters, uyu munsi ni umucuruzi w’amagi mumujyi wa Nairobi.

Denis Obili Ogora avuga ko yasabye akazi ahantu harenze ibihumbi bitanu, ndetse byose abivuga asa nkaho yicuza impamvu yamuteye kwiga, Denis yiganye na Vis président w’iki gihugu cya Kenya, yiganye n’umuyobozi wungirije w’urukiko wr’ikirenga, Eugene Wamalwa wungirije ministre w’ubutabera muri iki gihugu ndetse n’abandi benshi avuga ko barangirije rimwe amashuli ahamya ko yanabarushaga amanota meza, dore ko ari mubahembwe bari bahize abandi.

Wakwibaza uti niki cyateye uyu musore aka kaga kose? Ese hari icyo yaba yarakoze cyaba cyaramubujije amahirwe nk’abandi?

Denis yakuze adafite se umubyara ndetse mu muryango w’iwabo niwe wabashije kwiga yumvaga ariwe uzaba umucungizi wabo kuko bose ari abakene bo hasi, Denis yarihiwe amashuli n’ikigo cyitaga kumfubyi, baramukundaga bose kuko yari umwana w’umuhanga uzi ubwenge!

Akirangiza amashuli yisumbuye yari afite amahirwe yo kubona akazi ariko ahitamo gukomeza kuminuza kugira ngo azabashe kubona akazi keza kandi kiyubashye bitewe n’uko yashakaga guhindura société ndetse n’umuryango we wari ukennye.

Denis yamaze kurangiza amashuli menshi yize ibintu byarahindutse abura akazi burundu akajya yibaza icyo Imana yamuhoye nawe bikamuyobera, yakomeje kugerageza amahirwe ahantu hatandukanye biranga neza neza niko kuyoboka iy’ubucuruzi bw’ibanze yerekeza mugucuruza amagi.

Aka kazi kavunanye Denis agakora atinuba, yavuze ko yagiye atsindira imyanya myinshi y’akazi ariko abakomeye bakayimurya,

Denis abazwa niba agira umukunzi cyangwa se ateganya gushaka umugore yavuze ko bitari vuba kuko ibintu byose bisigaye byarabaye ubushobozi kandi we ntabwo, yagize ati: “hari uwo nigeze kubaza arambaza ngo ufite Imodoka cg Inzu, nanjye nti oya ahita ambwira ngo ntacyo naba nje gukora mubuzima bwe.”

Denis arasaba inkunga nibura mumushinga we yatangije ndetse agasaba n’abantu ko bamusengera arebe ko nibura yabona inzozi yakuranye ziba impamo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.