Yoooo muri America umusore yishe abana 19 mu ishuri ry’incuke, soma byose wumve uko byagenze!

Umusore w’imyaka 18 yishe arashe abanyeshuri 19 n’abandi bantu babiri bakuru mu ishuri ry’incuke rya Uvalde mu Mujyi wa Texas, nyuma y’iminsi icumi nanone muri Amerika habereye ubundi bwicanyi bwarasiwemo abantu 10 i Buffalo muri New York.

Ni bwo bwicanyi bukomeye bubereye mu kigo cy’amashuri cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 2018, ubwo abana 17 bicirwaga mu ishuri riherereye mu gace ka Parkland muri Leta ya Florida.

Ni ubwicanyi bwa kabiri bubereye kandi mu kigo cy’amashuri y’incuke muri Amerika uhereye mu 2012 nyuma y’ubwabaye muri Sandy Hook i Newtown muri Connecticut.

Uwarashe bivugwa ko nawe yahise yicwa na Polisi. Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yavuze ko umwicanyi yaje kumenyekana ko yitwa Salvador Ramos, ndetse ko asanzwe avuka mu gace ka Uvalde.







Leave a Reply

Your email address will not be published.