Yooo umuhanzikazi uririmba Gospel Mu Rwanda ngibyo ibyo Gaz imukoreye murugo/Abana batatu munzu/soma inkuru irambuye>>>>>>>

Yooo umuhanzikazi uririmba Gospel Mu Rwanda ngibyo ibyo Gaz imukoreye murugo/Abana batatu munzu/soma inkuru irambuye>>>>>>>

Ni kuri uyu wa Gatatu ubwo humvikanaga inkuru y’akababaro mu mujyi wa Kigali, mu gatsata ivuga iby’inkongi y’umuriro yateye murugo rw’uwitwa Goreth usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza mu Rwanda itewe na Gaz.

Nk’uko umukozi wo muri uru rugo yabitangaje yavuze ko ubwo yari atetse igikoma cy’abana batatu yari asanzwe arera ngo yagiye kuri robinet kuvoma amazi maze ngo agarutse asanga Matera yari yegetse hafi ya Gaz yaguye icyumba cyose abana bari barimo cyafashwe n’inkongi y’umuriro hijimye hatagaragara kubera imyotsi ndetse n’umuriro mwinshi wari uhari.

Nkuko akomeza abivuga ngo we icyo yakoze yahise yihutira kwinjira muri wamuriro agira amahirwe asanga abana baracyari bazima gusa ngo umuto we yari yatangiye kumera nabi ariko kubw’amahirwe abona abarokoye bose ari bazima, ibyari munzu byose byahiye ntanakimwe cyasagutse.

Ubwo uyu muhanzikazi yatahaga ahamagawe amaze kubwirwa ko abana be bari guhira munzu yaje yihuta asanga batabawe maze yihutira gushima Imana avuga ko na Yobu byose byamushizeho nyamara nyuma bikaza kuba byiza kurushaho.

Abaturanyi b’uyu muryango mugahinda kenshi bavuze ko bitewe n’ibyo Gaz imaze gukorera abantu babyibinera n’amaso yabo badashobora kuyikoresha mungo zabo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







 

Leave a Reply

Your email address will not be published.