Yooo mu karere ka Rulindo umugore yicanwe n’abana be babiri/yishwe n’umugabo utari uwe, soma byose wumve uko byose byagenze.

Yooo mu karere ka Rulindo umugore yicanwe n’abana be babiri/yishwe n’umugabo utari uwe, soma byose wumve uko byose byagenze.







Aha ni mu murenge wa Rukozo ho mu karere ka Rulindo niho habereye uru rupfu rudasanzwe, dore ko umugore ndetse n’abana be babiri basanzwe munzu bishwe ndetse n’ishoka yabishe ibari iruhande.

Uyu mugore wari ufite imyaka 27 y’amavuko biravugwa ko ashobora kuba yishwe n’umugabo wari waramwinjiye amuziza kumufuhira dore ko ngo yajyaga abihigirira.

Urupfu rw’uyu Musengimana Godelive biravugwa ko rushobora kuba rwarabaye ahagana kuwa 5 dore ko ngo kugira ntawari kuzamenya ko banapfuye, ngo umwe mubaturanyi babo yumvise ingurube itaka cyane murukerera agiye kuyireba asanga ntiheruka kwahirirwa arabanza ayiha ubwatsi maze yerekeza murugo rwo kwa Nyakwigendera ngo amugaye amubwire ko ibyo yakoze ataribyo, akihagera yakiriwe n’impumuro itari nziza yaturukaga aho ba nyakwigendera bose bari baryamye uko ari batatu maze agenda yerekezayo ahageze asanga baragerekeranye agwa mukantu niko guhuruza abaturanyi ndetse n’inzego zibishinzwe.

Uyu nyakwigendera biravugwa ko umugabo we yari yaragiye gushakisha amafaranga mumujyi wa Kigali nuko aza kwinjirwa n’uyu wamwivuganye nuko akajya amufuhira adashaka ko ava murugo biza kurangira amwicanye n’abana batari abe.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.