Yooo Menya byinshi ku mpanuka yabaye kuw2 igahitana umukobwa wari wasoje kaminuza/ yari amaze kudefanda.

Menya byinshi ku mpanuka yabaye kuw2 igahitana umukobwa wari wasoje kaminuza/ yari amaze kudefanda.







Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 kamena 2022 ibera mu murenge wa kicukiro ho mu karere ka Kicukiro mu muhanda uva sonatube werekeza Rwandex,  Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka yo mubwoko bwa Actros igonga motto yari itwaye umukobwa bigaragara ko yari akiri muto.

Ubwo iyi mpanuka yabaga twihutiye kuhagera ngo tubamenyere uko bimeze twasanze uyu mukobwa akiri mu mapini y’iki kimodoka nk’uko ayo mafoto twagerageje kubafatira abigaragaza,

Ubwo twaganiraga na bamwe mubaturage barebaga iyi mpanuka ubwo yabaga batubwiye uko byagenze bavuga ko uwagonze ntakosa yari afite nawe yahungaga kugira ngo atagonga imodoka yari imwitambitse, yakase agana aho iyi motto yari iri maze uyu mukobwa ahita afata umwanzuro wo kuyisimbuka igenda kugirango atabare ubuzima bwe niko guhita imurusha umuvuduko imushyira mumapini yayo ahita ahasiga ubuzima,

Uyu musore wari atwaye motto we yakomeretse kumaguru gusa yahamije ko iyo uyu nyakwigenera aguma kuri motto ntacyo baba babaye, yahamije ko yishwe n’ubwoba,

Bamwe mubiganaga na nyakwigendera bavuze ko yitabye Imana avuye mukirori yari yahuriyemo na bagenzi be ndetse bagaruka cyane kubikorwa bye byiza bavuga ko yari yaramaze kudefanda ategereje graduation.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687














Leave a Reply

Your email address will not be published.