Yooo inshuti magara ya Rock Kirabiranya yatewe n’ibisambo ubwo yari isinziriye/ Birababaje soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Yooo inshuti magara ya Rock Kirabiranya yatewe n’ibisambo ubwo yari isinziriye/ Birababaje soma inkuru irambuye>>>>>>>>>









Aha ni mu kagari ka Gasanze ho mu murenge wa Nduba aho inshuti magara ya Rock Kirabiranya ariwe Sky2 yaje guterwa n’ibisambo ubwo yari asinziriye maze bimutwara bimwe mubyagaciro yari atunze munzu ye.

Nkuko nyorukwibwa abitangaza ngo yatashye nkuko bisanzwe maze abajura baraza mugicuku batobora inzu bakuramo Téléphone ya Flat Sky2 asinziriye ndetse n’ibindi bintu by’agaciro barabijyana, yakangutse mugitondo atazi ibyabaye dore ko yamenye ko yibwe aruko abyukijwe n’abaturage babonaga inzu irimo umwenge udasanzwemo.

Abaturage bo muri aka gace baratabaza Leta cyane ngo kuko ubujura muri aka gace bumaze gufata Indi ntera, ngo ntibagitinya no gusahura umuntu izuba riva.

Batatu bafashwe bakekwaho kwiba Sky2 babihakanye bivuye inyuma biza kurangira habuze ibimenyetso bihamye bibashinja.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba Nibagire Jeanne kumurongo wa téléphone yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo bakizi ndetse n’abibye Sky2 bamaze gutabwa muri yombi ndetse yijeje abaturage ko umutekano ugiye kuba munange muri uyu murenge wa Nduba.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.