Yooo abasirikare bagera ku 8 bitabye Imana barohamye mu mugezi wa Rusizi bagerageza kwinjira muri Congo!

Yooo abasirikare bagera ku 8 bitabye Imana barohamye mu mugezi wa Rusizi bagerageza kwinjira muri Congo!

Kumugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 6 Kamena 2022 nibwo humvikanye inkuru ibabaje kubasirikare b’Uburundi bivugwa ko abagera ku 8 barohamye mu mugezi wa Rusizi ndetse bagahita bitaba Imana.

Ibi byabaye taliki ya 4 mu  mpera z’icyumweru gishize, biravugwa ko aba bitabye Imana ubwo bageragezaga kwambuka uyu mugezi berekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba basirikare bagera ku 8 nibo batwawe n’aya mazi ya Rusizi murukerera rwo kuwa 4 Kamena mu ntara ya Kibitoki ho muri komine ya Muganda, aba bose bitabye Imana biravugwa ko bari berekeje muri Congo guhiga umutwe witwaje intwaro wigometse kugihugu cy’Uburundi witwa Red Tabara umaze amezi agera kuri 7 warabazengereje.

Abaturage babarebaga bavuze ko bagerageje kubatabara ariko bikaba iby’ubusa kuko ngo basanze boe bamaze gushiramo umwuka.

Leta y’Uburundi yo yahakanye ko ariyo yohereje izi ngabo muri Congo ariko umusirikare utashatse kwivuga izina we yatangaje ko Atari ubwa mbere hapfa abasirikare b’inzirakarengane boherejwe na Leta, buri gihe bose bapfa bagerageza kwambuka rwihishwa kandi bicwa n’amazi kuko ni amazi ateye nabi utapfa kwambuka uko wiboneye.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687Leave a Reply

Your email address will not be published.