WHATSAPP: Menya uko wabigenza, message zikajya zisiba nyuma y’amasaha 24 !

Mu minsi mike ishize, WhatsApp yatangije ivugurura ryemerera abayikoresha , uburyo bushya bwo gusiba ubutumwa (Message ) nyuma y’igihe wihitiyemo ku buryo ubutumwa uba wanditse buhita bwisiba. Ni kimwe mu bikorwa byavuguruwe niyi Porogaramu ikunzwe na benshi








cyane ku isi.

Abakoresha Whatsapp ubu bashobora gukora ku buryo ubutumwa bandikiranye n’undi muntu cyangwa ubwo yanditse mu matsinda (Whatsapp Group) bwihanagura.

Ibi bivuze ko ubutumwa bwose wagiye wandikirana n’abantu cyangwa n’amatsinda bushobora kwisiba nyuma y’amasaha 24 bitewe n’uko ubishaka, ushobora no kubisiba nyuma y’iminsi 2 cyangwa icyumweru. Ibi byagufasha mu gihe ubona ubutumwa bwinshi mu ma matsinda (Whatsapp Group) hari n’igihe ubutumwa bumwe na bumwe nta nicyo buba bukumariye cyangwa mu rwego rwo kugabanya message nyinshi muri telefone yawe.

Izi mpinduka zaje zikurikirana amavugurura yari amaze iminsi yo yemereraga ukoresha Whatsapp kuba yategeka whatsapp ye gusiba message nyuma y’iminsi 7.  Hamwe n’impinduka ziheruka, ubu ushobora gushyiraho ubutumwa bwisiba nyuma y’amasaha 24, iminsi 7 cyangwa iminsi 90.

Niba ushaka ko ubutumwa (Message) bwa WHATSAPP bwa kwisiba nyuma y’amasaha cyangwa igihe runaka , dore uko bikorwa: 

 

  • FUngura WhatsApp ureba i buryo hejuru utudomo dutatu
  • ukande kuri Settings
  • Ujye kuri Account’
  • Uhitemo  Privacy
  • Ugere kuri Default Message Timer
  • Hanyuma uhitemo igihe ushaka ko ubutumwa bwamara.

Hitamo igihe butumwa bwajya bumara muri telefone yawe mbere y’uko bwisiba. Ushobora no gufunga bukazagumamo igihe ubushakiye cyose.

Icyironderwa: Ibi bikorwa gusa kuri Whatsapp yakorewe amavugururwa (Update).

UKO BIKORWA

1. Fungura Whatsapp ukore i buryo hejuru ku tudomo dutatu

2 .  Ukande ahanditse settings

3. Urahita ukanda ahanditse Account

4. Hanyuma ukande Privacy

5. Hanyuma ukande ahanditse Default message timer

6. Urahita ugera aho wahitamo igihe ubutumwa bwamara bukihanagura.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687

 







Leave a Reply

Your email address will not be published.