SPORT: Ronaldo arashaka gusinyisha Marcelo na Dani Alves muri Real Valladolid bidatinze!

SPORT: Ronaldo arashaka gusinyisha Marcelo na Dani Alves muri Real Valladolid bidatinze!

Perezida wa Real Valladolid, Ronaldo Nazario, yatangaje ko ahora arota gusinyisha abakonnyi babiri bakomeye muri iyi mpeshyi, abi ni Marcelo na Dani Alves,

Ronaldo aarimo kuzagerageza kugirana umubano  mwiza na benewabo baturuka mugihugu kimwe, Nk’uko igitangazamakuru cyo muri Berezile UOL Esporte cyabitangaje ngo Ronaldo arimo gushakisha aba bakinnyi bombi bakina inyuma, kuko ngo aribo bagomba guha iyi kipe kongera kuzamuka ndetse no gutwara ibikombe nk’andi makipe akomeye.

Ronaldo wabaye icyamamare mumupira w’amaguru yatangaje ko umushahara wo guhemba aba bombi Atari ikibazo kuri we ngo kuko igihe amaze muri businesss kirahagije ngo abe yabishyura neza ariko nawe bakamuha ibyishimo ashaka.

Nyuma yo kurangiza imyaka 16 yamaze muri Real Madrid no kuba umukinnyi ufite ibikombe byinshi yatsindiye muri iyi kipe, Marcelo yubu arimo gushakishwa n’amakipe menshi yo mu Burayi, muri yo harimo nka:  AC Milan, ishaka gukomeza ikipe yabo nyuma yo gutsindira Serie A.

Mugihe Alves nawe  wavuye muri Barcelona nawe arashakishwa n’amakipe menshi, harimo nka Flamengo yo muri Berezile, bashaka kumuzana murugo kwivuko nibura bakamusinyisha byibuze shampiyona imwe.

Alves ubu afite imyaka 39, naho Marcelo we afite imyaka 34, barashaka gukomeza gukina kurwego rwiza ninayo mpamvu amakipe menshi abashakisha.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.