Samuel Eto’o wahoze akinira Barcelona ashobora gufungwa amezi 22 kubera icyaha yasize akoze ubwo yakiniraga Barcelona muri 2009.

Samuel Eto’o wahoze akinira Barcelona ashobora gufungwa amezi 22 kubera icyaha yasize akoze ubwo yakiniraga Barcelona muri 2009.







Samuel Eto’o  wahoze ari umwataka ukomeye wa Kameruni ndetse na Barcelona yemeye icyaha cyo kunyereza umusoro ungana na miriyoni 3,2 z’amapawundi igihe yakinira ikipe ya Barcelona.

Uyu wabaye umukinyi wa mbere wa Afrika w’umwaka incuro zigera kuri enye azakatirwa gufungwa amezi agera kuri 22 mugihe azaha atishyuye ibyo asabwa, sibyo gusa kandi yanaciwe n’amande angina na miriyoni 1.55 z’amapawundi.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri Spain ahoyahoze akina Eto’o biravugwa ko aya yose yayanyereje hagati ya 2006 na 2009.

Eto’o ni we mukinyi wundi uje wiyongera ku rutonde rurerure rw’abakinyi mvamahanga bakurikiranweho  icyaha cuo kunyereza imisoro muri Espagne muri ino myaka, aje nyuma y’abandi bakomeye nka Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Jose Mourinho na Neymar.

Uyu munya-Kameruni w’imyaka 41, ubu akaba ariwe uyoboyr ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Kameruni, yinjiye muri Barcelona muri 2004 ubwo yari afite imyaka 23 y’amavuko.

Uyu yanakiniye kandi ikipe ya Real Madrid, Inter Milan, Chelsea na Everton muri kariyeri ye y’umupira w’amaguru,

Eto’o ubwo yageraga murukiko yemeye ibyaha byose aregwa gusa nawe ahindukirana uwahoze amureberera ubwo yakiniraga Barcelona avuga ko ariwe wamufatiraga imyanzuro yose we yari akiri umwana. uyu wahoze amwunganira aramutse ahamwe n’iki cyaha nawe yafungwa amezi atari hasi ya 12 ndetse akanatanga n’amande akomeye.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.