Breaking News: Sadio Mane uherutse gutsinda Amavubi ubu ntakibarizwa muri LiverPool, amaze gusinyira ikipe nshya!

Sadio Mane uherutse gutsinda Amavubi ubu ntakibarizwa muri LiverPool, amaze gusinyira ikipe nshya!

Nkuko tubikesha imbuga nkoranyambaga z’ikipe ya FC Bayern i Munich byamaze kwemezwa ko rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Senegal bari bamaze igihe kinini bifuza ubu yamaze kuba uwabo ndetse na Mane ubwo amaze kubishyira kurukuta rwe rwa Twitter.

Sadio Mane yagize ati:

“Nishimiye ko amaherezo ndi kumwe na FC Bayern i Munich. Mfite ibyishimo bikomeye. Nta gushidikanya rero mu bitekerezo byanjye kuva nkitangira: iki ni cyo gihe gikwiye cyo guhangana nkerekana ko ndi umunyembaraga ”.

Sadio Mané yashyizwe ahagaragara nk’umukinnyi mushya wa Bayern, amasezerano mashya yamaze gusinywa! ⭐️

Yasinye amasezerano azageza muri Kamena 2025, ni amasezerano yimyaka itatu.
▫️ Liverpool yakira € 32m na € 9m zizaza nyuma.
Sadio Mane akimara gusinya ahise avuga ijambo rimwe gusa rikomeye agira ati “Nta gushidikanya: nashakaga Bayern gusa”.







Leave a Reply

Your email address will not be published.