Rayon Sports irakubita inzu ibipfunsi, iribaza ahazava arenga miliyoni 60

Kugira ngo umwaka w’imikino wa 2022-23 kuri Rayon Sports ugende nk’uko yawuteguye, irabura amafaranga y’u Rwanda 62,010,000 ni mu gihe itaramenya aho azava.

Ibi byagaragarijwe abanyamuryango mu nama y’inteko rusange y’iyi kipe yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 30 Nyakanga 2022.

Abanyamuryango bagaragarijwe ko kugeza ubu ikipe ifite abakinnyi 24 (abanyezamu 3, ba myugariro 8, abakina hagati 7 na ba rutahizamu 7), ni mu gihe isigaje kongeramo abanyamahanga 3 barimo umunyezamu umwe, rutahizamu umwe n’undi usatira anyuze ku mpande.

Bagaragaje ko kongera amasezerano abakinnyi bari bahasanzwe no kugura abandi bizatwara miliyoni 120.

Imishahara y’aba bakinnyi bose mu gihe cy’umwaka ni 263,500,00. Imyitozo no gutegura imikino bizatwara 8,940,00. Ibikoresho bindi bikenewe ni 24,200,000.

Muri rusange Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2022-23 izakenera amafaranga y’u 649,990,000 ni mu gihe ayo iteganya azava ahantu hizewe ari 575,000,000 ikaba ibura 62,010,000.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.