Nyuma y’igihe kinini Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga kumirwano iri kubera muri Congo.

Nyuma y’igihe kinini Perezida Paul Kagame yagize icyo avuga kumirwano iri kubera muri Congo.

Ni mugihe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kubera imirwano ikomeye hagati y’igisurikare cya Leta ndetse n’umutwe w’inyeshyamba za M23, ibi rero bikaba byaratumye hagati y’ibihugu byombi hatutumba umwuka utari mwiza hagati y’U Rwanda ndetse na Congo biturutse kukuba Congo ishinja URwanda gutera inkunga uyu mutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibi Leta y’U Rwanda ikomeza ibyamaganira kure inahamya ko ntabimenyetso bibigaragaza bihari ndetse bikanashimangirwa n’umuyobozi w’uyu mutwe wa M23 dore ko yatangaje ko ntacyo bapanga n’U Rwanda ahubwo intwaro bafite zose ngo bazigura n’abasirikare ba Congo bakomeye, ndetse ibindi bikoresho bafite bahamya ko bagenda babinyaga ingabo za Leta.

Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’U Rwanda nyuma yigihe kinini nawe yagize icyo avuga kubirebana n’iki kibazo, H.E Paul Kagame munama yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko yatunguwe n’uburyo Congo yitwaye muri ibi bibazo byayo, igafata ibibazo ifitanye na M23 aho kubikemura ikitakana U Rwanda nkaho arirwo nyirabayazana, ikindi yavuze ko kuba Congo yaranze ko ingabo z’URwanda zizajya muri Congo n’izindi zo muri EAC gushakira amahoro Congo nkuko byemejwe mu nama y’abakuru bibihugu yabaye mu kwezi gushize ngo ntacyo bimutwaye, ndetse yasoje avuga ko insinzi ya Congo izagaragara aruko babashije guhangana n’imitwe yigometse kuri Leta yabo.

 

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.