Ntibisanzwe: Yiguriye isanduku bazamushyinguramo yishyura n’abazamuririra yapfuye/soma byose wiyumvire>>>>>>>>>>

Ntibisanzwe: Yiguriye isanduku bazamushyinguramo yishyura n’abazamuririra yapfuye/soma byose wiyumvire>>>>>>>>>>

Muri ubu buzima tujya tugira ibirori bitandukanye tukabyitegura bihagije kugira ngo bizagende neza, gusa kumva ko umuntu arimo gutegura umunsi w’urupfu rwe, atarwaye ntakindi kibazo afite ni inkuru idasanzwe,

Mu gihugu cya Kenya hari umugabo witwa Aloys utuye mugace kitwa Busia ubu yamaze kugura isanduku ndetse acukuza n’imva bazamushyinguramo arangije yishyura n’itsinda rinini rizamuririra umunsi azaba yapfuye,

Aba bantu yishyuye bakora imyitozo nibura kabiri mukwezi y’uburyo bazitwara mu muhango wo gushyingura Aloys ndetse n’uburyo bazamuterera ama saluti nk’umusirikare ukomeye nubwo we ari umu civile usanzwe.

Uyu mukambwe w’imyaka 87 y’amavuko yahuruje amahanga yose dore ko avuga urupfu ashize amanga ndetse yemeza ko mubintu agirira ubwoba rwo rutabamo, uyu mugabo yashatse abagore bane gusa muri bo asigaranye babiri, Aloys yabyaye abana 19 ubu bose ni abantu bakomeye muri iki gihugu cya Kenya ndetse abandi bibera muri Leta zunze ubumwe za America, bahora bamubaza impamvu yicukuriye imva ndetse bakamusaba kumugurira basi isanduku ihenze Ijyanye n’urwego rwabo.

Uyu musaza Aloys avuga ko impamvu yakoze ibi ashaka gutanga inyigisho mubantu yo kujya bakunda umuntu agihari ngo kuko akenshi usanga abana bibera iyo kure bakareka ababyeyi babo noneho ku munsi wo gupfa akaba aribwo baza murugo kugira ngo bereke abashyitsi ko ari umuryango wunze ubumwe,

Yagize ati: “ibi simbivuga kuko wenda njyewe n’abana banjye dufitanye ikibazo ariko hari inshuti yanjye byabayeho, abana biberaga kure apfuye bahita baza basana inzu neza kugira ngo abaturutse muri America batazicara mu ivumbi, nicyo cyatumye njyewe ntangira gutegura umunsi wanjye wa nyuma kugira ngo ntazanagora umuryango wanjye byinshi namaze kubyigurira.”

Aloys yasoje agira inama abagifite ababyeyi ko bajya babitaho no mugihe bakibabona kuko bizajya bibatera ishema no murupfu rwabo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.