Ntibisanzwe; Umumotari washatse guha umupolice ruswa yahuye n’uruva gusenya, soma nawe wiyumvire.

Rubavu: Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 28 Kamena yafashe Umumotari witwa Iradukunda Salim w’imyaka 20 ashaka guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u Rwanda 6000 nyuma y’uko amwatse ibyangombwa bimwemerera gutwara moto akabibura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Iradukunda yari atwaye moto mu muhanda uva mu mujyi wa Gisenyi werekeza Byahi afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’urunyamahanga rwatangiwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,
Ariko adafite icyamgombwa cyemeza ko yabaye yo, kandi nta n’icyangombwa kimwemerera gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, amaze kubona ko atujuje ibyangombwa yigira inama yo guha amafaranga umupolisi ngo amureke akomeze kugenda.
Yagize ati: ” Yahise akura mu mufuka amafaranga 6000 ayahaye umupolisi yanga kuyakira, ahita abimenyesha umukuriye, uwo mu motari arafatwa.”
SP Karekezi yashimiye uwo mupolisi wanze kwakira ruswa, anibutsa abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga badafite ibyangombwa biringiye gutanga ruswa, ababwira ko ruswa muri Polisi y’u Rwanda itemewe bityo nta mu Polisi wakira ruswa ngo akore ibinyuranye n’amategeko.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.