Ntibisanzwe: Umugore w’imyaka 38 y’amavuko amaze kubyara abana 44 kumugabo umwe/umugabo yamutaye kubera kubyara abana benshi/soma nawe wiyumvire>>>>>>>>>

Ntibisanzwe: Umugore w’imyaka 38 y’amavuko amaze kubyara abana 44 kumugabo umwe/umugabo yamutaye kubera kubyara abana benshi/soma nawe wiyumvire>>>>>>>>>

Mu gihugu cya Uganda mu karere ka Mukono mu cyaro kitwa Kasawu ni amasaha nibura atatu uvuye mumujyi wa Kampala, aha niho usanga umugore watangaje isi yose.

Mariam Nabatanzi ni umugore utuye muri ako gace kavuzwe hejuru udasanzwe dore ko amaze kubyara abana bagera kuri 44 mu myaka 38 gusa y’amavuko afite! Uyu mugore igisekeje nuko ntamugabo agira babana ndetse anashimangira ko gahunda yo kubyara abandi bana igikomeje.

Ku myaka 13 nibwo Mariam yabyaye bwa mbere aho hari nyuma yuko agurishijwe n’ababyeyi be kumusaza w’imyaka 57, Mariam avuga ko akiri muto yabayeho ubuzima bubi ngo birushaho kuba bibi n’umugabo yari yashyingiwe kugahato amutanye abana 44 bari barabyaranye.

Unyuze kwa Mariam wihitira wagira ngo hari ishuli cyangwa se urusengero, kubashyira mu ifoto bisaba kubegeranya kugira ngo babashe kugaragara bose,

Mariam Nabatanzi ni amazina amaze kwibagirana mugace akomokamo dore ko bamuteruye akazina ka Mama Uganda kubera kubyara abana benshi, Mariam avuga ko abana be nubwo bamubereye umutwaro mubihe byatambutse kuri ubu baje guhinduka isoko y’imigisha, dore ko ngo muri aka kace uru rugo ruri muri bimwe mubizana abakerarugendo baje kwihera ijisho.

Mariam yagiye abyara aba bana be muburyo butangaje, dore ko yabyaraga 4 Ubundi akabyara 3 Ubundi akabyara 2 gutyo gutyo kugeza aho agereje abana 44 biza no kurangira umugabo amutaye kubera iyo mpamvu, Mariam ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yasoje avuga ko aramutse abonye undi mugabo yamwemera ndetse yiteguye no kumubyarira abandi bana benshi bashoboka.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687














Leave a Reply

Your email address will not be published.