Ntibisanzwe: Police y’U Rwanda yatangaje ko ntamuntu uzongera kwiba ngo bimugwe amahoro kuko haje technique (….) Soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>

Ntibisanzwe: Police y’U Rwanda yatangaje ko ntamuntu uzongera kwiba ngo bimugwe amahoro kuko haje technique nshya cyane cyane kubibaga moto.

Ibi byabaye taliki ya 22 Nyakanga 2022 Nibwo Police y’U Rwanda yashyize hanze amakuru ko imaze gufata moto zigera kuri 2 zari zibwe ndetse n’abazibye barafashwe ubu bari gukurikiranwa.

Bizimana Innocent na Bikorimana Aciel ni bamwe mubafashwe bakekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite plaque numéro RE517X ifatirwa mu karere ka Gasabo ho mu murenge wa Nduba mu kagali ka Gatunga umudugudu wa Mataba,

Kuri uwo munsi kandi hanafashwe umusore witwa Iradukunda Éric nawe wibye moto igafatirwa mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rushaki, iyi moto nubwo yafatiwe mu majyaruguru y’U Rwanda ngo yari yibwe mu karere ka Nyagatare mu kagali ka Kabungo ho mudugudu wa Cyondo.

Umuvugizi wa police mu ntara y’uburasirazuba Hamdun Twizeyimana yavuze ko Iradukunda Éric yafashwe biturutse ku makuru yari yatanzwe n’umuturage.

Umuvugizi wa Police kandi Ikigali yavuze ko aba bibye moto Ikigali bo batawe muri yombi kubera ikoranabuhanga ryari riri muri iyo moto ryitwa (GPS).

Police y’igihugu yatangaje ko abantu bafite gahunda yo kwiba baba babiretse kuko police y’U Rwanda iri maso, ndetse yanakomeje gushimira abaturage no kubasaba gukomeza kuba ijisho rya rubanda.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.