Ntibisanzwe: Mu Rwanda abana babiri bakuru bavukana bapfiriye umunsi umwe/mukuru wabo(….) Soma inkuru irambuye>>>>>>>>

Ntibisanzwe: Mu Rwanda abana babiri bakuru bavukana bapfiriye umunsi umwe/mukuru wabo nawe ari mubitaro ararembye, Soma inkuru irambuye>>>>>>>>

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Nyakanga 2022 mu karere ka Nyarugenge ho mu murenge wa Rwezamenyo humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’abana babiri bavaga inda imwe bapfiriye rimwe, umwe yari afite imyaka igera kuri 13 undi amuruta hotago.

Nk’uko tubikesha nyina w’aba bana bombi bitabye Imana yavuze ko uyu mwana w’umukobwa wari usanzwe azwiho ubuhanga bwo gusoma koroan yarari kumwe na nyina murugo maze yumvise atameze neza asaba nyina amazi yo kunywa, aho kumera neza ahubwo araremba niko kumujyana kwa muganga bamugejejeyo ahita ashiramo umwuka.

Musaza we akimara kubwirwa iyi nkuru y’urupfu rwa mushiki we yakundaga byasaze ngo nawe yahise agwa igihumure bidatinze nawe ahita yitaba Imana bombi bapfa batyo.

Icyahitanye aba bombi ntikiramenyekana gusa bahise bashyingura mu ijoro nka saa moya, mukuru w’aba bana nawe ari mubitaro ararembye nyuma yo kumva uru rupfu rwa barumuna be.

Twihanganishije imiryango y’aba babuze ababo ndetse n’abandi bose bagize ibyago muri rusange.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.