Ntibisanzwe; Ikigo Abahungu Bambara Amajipo Cyatangaje isi yose | banze kwambara amapantalo nk’abandi.

Ikigo Abahungu Bambara Amajipo Cyatangaje isi yose | banze kwambara amapantalo nkabandi |Ntibisanzwe

Ibi byose byatangiye mu myaka myinshi ihise, ubwo umugabane wa Africa wakoronizwaga n’ibihugu bikomeye by’iburayi, muri ibyo bihugu na Uganda yari irimo  dore ko yakoronijwe n’ubwongereza, sibo gusa kuko hari n’ibindi bihugu nka Scotland ndetse n’ibindi byagerageje gukoroniza iki gihugu cyuzuyemo imico irenga 1000.

Iri shuli ridasanzwe ryubatswe mu mwaka 1926 ryubatswe n’umumisiyoneri wo mugihugu cya Scotland, bivuze ko rimaze imyaka isanaga 100, iri shuli uwariyobokaga wese yafataga imico yo muri Scotland,

Umuyobozi w’iki kigo cya Nyakasura ubwo yasobanuraga iby’iyi myambarire yavuze ko uyu wari umuco w’abagabo bo muri Scotland ndetse kugeza n’ubu, Bambara imyenda imeze nk’amajipo ariko magufi agera kumavi,

Abantu benshi bibaza niba abayobozi b’iki kigo bajya babasha gutandukanya abakobwa ndetse n’abahungu, gusa ngo kuri bob amaze kubimenyera kandi n’abanyeshuli bahiga barabikunda nkuko bamwe muribo babitangaje.

Bagize bati ntasoni duterwa na Uniforme yacu kandi twaje kwiga hano n’ahandi tuhabon, uko twambara ntibitubuza gukurikirana amasomo yacu uko bikwiriye.

Uyu muyobozi w’iri shuli yavuze ko muri Africa bashobora kuba aribo bonyine Bambara gutya, avuga koi bi byabagize ishuli ry’akataraboneka ku isi ndetse ngo riri muri bimwe mubikurura abakerarugendo muri Uganda, akaba ari nayo mpamvu bizakomeza kubaho mugihe cyose ikigo cyabo kizaba kikiriho.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687














Leave a Reply

Your email address will not be published.