Ntibisanzwe; abakobwa biga mumashuli yisumbuye barwanye inkundura baterana inzembe bapfa umusore/yarabatendetse, inkuru irambuye,…..

Ntibisanzwe; abakobwa biga mumashuli yisumbuye barwanye inkundura baterana inzembe bapfa umusore/yarabatendetse, inkuru irambuye,…..

Iyi mirwano yabaye hagati y’abakobwa biga mukigo cya APACE giherereye mumurenge wa Nyakabanda Mu karere ka Nyarugenge ndetse n’abandi banyeshuli biga mukigo cy’amashuli cya Saint JEFKA giherereye Kicukiro mukagarama ho mu karere ka Kicukiro hombi ni mumujyi wa Kigali,

Ibi byabaye ahagana saa mbiri z’igitondo kuri uyu wa kane taliki ya 07 Nyakanga 2022 ubwo aba banyeshuli biga mukigo cya Saint JEFKA bazaga gutega bagenzi babo biga muri iki kigo cya APACE imirwano iherako iratangira ngo intandaro y’ibi byose yari umusore bose bapfaga wibereye hanze y’U Rwanda.

Umwe mubakobwa barwanaga wiga muri APACE yapostinze uyu musore uba hanze barimo kuvugana bakoresheje Video akaba ari nabyo byateje imvururu hagati y’aba bose bamukundaga, ubwo uyu mukobwa yamushyiraga hanze uwo bahoze bakundana byaramubabaje biza kubyara impaka z’igihe kirekire ndetse aba bakobwa bombi baza gutegura imirwano bemeranya ko bazahangana kuya 07 Nyakanga 2022 ibi bikaba byaje kurangira intego y’imirwano yabo bayigezeho.

Aba bose bapfaga umusore uba mugihugu cya Quatar ngo byaje kurangira barwanishije n’ibyuma birimo inzembe ndetse n’ibindi barakomeretsanya bikomeye baza kujyanwa kwa muganga aho bose barimo kwitabwaho mubitaro bya Kabusunzu.

Ababyeyi twabashije kuvugana nabo birinze kugira byinshi babivugaho gusa batewe agahinda n’iki gikorwa kigayitse bakoze.

 

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.