Nguwo umunyarwanda wa mbere washakanye n’umugabo bahuje,……/ byinshi kuri Semuhungu Eric/ Soma inkuru irambuye yavuze uko yabitangiye,…..

Nguwo umunyarwanda wa mbere washakanye n’umugabo bahuje igitsina/ byinshi kuri Semuhungu Eric/ yabonye undi mukunzi muri America.

Eric Semuhungu ni umunyarwanda ufite imyaka 30 y’amavuko wamenyekanye cyane nk’uwashakanye n’uwo bahuje igitsina, bakunze kwitwa abatinganyi.

Ni mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru Chita babinyujjije kurubuga rwa Youtube Channel ya Chita Magic, bwari ubwa mbere uyu musore Eric Semuhungu akorera ikiganiro kirambuye kuri Youtube ndetse cyabaye ikiganiro cyakurikiwe n’abatari bake gusa benshi ntibavugaga rumwe kumico n’imibereho y’uyu musore itamenyerewe ndetse itanemewe mubihugu bimwe na bimwe byo muri Africa.

Ubwo Semuhungu yabazwaga uko ibyo kuba umutinganyi byatangiye yavuze ko byaje akiba Mu Rwanda ndetse yemeza ko abagabo bubatse hano mu Rwanda bajyaga bamutereta abenshi akabakatira kuko nawe yumvaga gukundana abantu bahuje ibitsina ari amahano,

Nyuma yaje kujya muri Uganda asangayo nyina umubyara akaba ari nawe wenyine asigaranye, abagabo bo muri iki gihugu nabo ntibamworohera batangira kumutereta ndetse ngo bigenda bituma amenya agaciro k’izindi mbaraga yifitemo, byaje kugera kuri nyina umubyara arabirwanya cyane nk’undi mubyeyi wese ndetse amubuza no kujya muri Afurika yepfo ahabaga bashiki be bakuru kuko ho kubana abantu bahuije ibitsina byemewe ngo nyina yumvaga nagerayo abandi bagabo baho nabo bazamurarura,

Yaje kugwiza itike imugeza muri Afrika yepfo Eric Semuhungu ajyayo akaba ari naho yaje guhurira n’umugabo w’umuzungu wari waramwihebeye, ibi byabaye nyuma y’umwaka umwe gusa ageze muri Afrika yepfo.

We nuyu muzungu we baje gukora ubukwe bivugisha benshi ndetse uyu muzungu aza no kumwegurira ibyo yari atunze aho yakomokaga muri Leta zunzubumwe za America, baje kwimukira aho muri America bajya kuba munzu uyu muzungu yari yaraguriye Semuhungu bikomeza gusakurisha Afrika yose ndetse rimwe haje kubaho n’igihuha cyavugaga ko Eric Semuhungu yaba atwite.

Ntibyatinze kuko uyu muzungu wakundanaga na Semuhungu urwo gupfa yaje kwitaba Imana azize uburwayi bibabaza cyane uyu twakwita nk’uwari umudamu we, ibyo bikiba abantu benshi cyane cyane ab’ikigali ntibahwemya kuvuga ko uyu musore ariwe wivuganye uyu muzungu kugira ngo atsindire ibyo byose yari yaranditsweho, Semuhungu yasoje avuga ko ababazwa cyane na bamwe mubavuga ko ariwe wiyiciye umugabo yakundaga kandi yarazize uburwayi buzwi.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.