Ngiyo inkuru itari nziza kubakunzi ba Urban Boyz

Ngiyo inkuru itari nziza kubakunzi ba Urban Boyz
Wowe n’iki uzakumbura ku itsinda rya Urban Boys? Humble Jizzo nawe aragiye !
Nyuma yuko Safi asezeye muri Urban Boys hasigayemo Nizzo Kaboss na mugenzi we Humble Jizzo biyemeza gukomeza iritsinda ryabo.
Nizzo na Humble batangiye neza ndetse ntawuzibagirwa indirimbo bise ‘Ntakibazo’ bakoranye na Riderman ndetse na Bruce Melodie, iyi ndirimbo yatanze icyizere n’ihumure ku bakunzi ba Urban Boys batangira kwizera ko nubwo Safi yagiye ntacyo byahungabanyije kuri iritsinda.
Nyuma ya ‘Ntakibazo’ Humble na Nizzo bashyize hanze izindi ndirimbo zitandukanye kugeza ku yitwa ‘Go Low’ bakoranye na Gihozo Pacifique, yagiye hanze muri Kanama 2019 akaba ari nayo ndirimbo baheruka.
Kuri ubu amakuru ahari nuko iritsinda ibyabo bigiye kuba amateka burundu bitewe nuko Humble Jizzo nawe agiye kwimukira hanze y’u Rwanda, Nizzo niwe azaba asigaye wenyine.
Humble Jizzo agiye kwimukira muri Kenya bitewe nuko ariho umugore we bamwimuriye gukomereza inshingano z’akazi.
Amakuru agera kuri BTN avuga Humble ageze kure imyiteguro yo kwimuka ndetse yashyize ku isoko bimwe mu bikoresho byo mu nzu atabasha gutwara.
Ntagushidikanya ibi bisa nibigiye gushyira iherezo ku itsindarya Urban Boys nubwo abakurikiranira hafi ibya muzika Nyarwanda bemeza ko byarangiye cyera.
Ese n’iki uzajya ukumbura kuri iritsinda ?

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.