Mu murenge wa Nyamirambo umugore yateye umugabo we ibyuma ndetse amutwikisha n’imbabura, soma wiyumvire nawe icyo bapfuye!

Mu murenge wa Nyamirambo umugore yateye umugabo we ibyuma ndetse amutwikisha n’imbabura, soma wiyumvire nawe icyo bapfuye!







Aha ni mu mudugudu wa Ruyenzi mu kagali ka Nyarurama ho mu murenge wa Nyamirambo niho habereye aya mahano y’umugore washatse kwihekura zuba riva dore ko yahangaye guteragura umugabo we ibyuma hafi kkumwica bakaza gukizwa n’abumvise umugabo ataka.

Bamwe mubabonye iby’yi mirwano batubwiye ko uyu mugore yari yatangiye kare arwana n’undi muturanyi we noneho aho umugabo aviriye kukazi ashaka umugore we aramubura ajya kumufata aho yarwanaga maze amwaka umwana babyaranye barataha, bakiigera imuhira umugore yegetseho urugi maze afata icyuma cyari kiri aho hafi atura hasi umugabo atangira kukimujomba umugabo nawe aratabaza kugeza aho imbaraga zishiriye.

Ubwo uyu mugore yisobanuraga yavuze ko Impamvu yateye umugabo we icyuma ndetse akanamutwikisha Imbabura aruko yashatse kumukiza nuwo barwanaga nyamara umugore ngo icyuma yari yagiteguriye uwo mwanzi we nkuko yabisobanuye ubwo yafatwaga mbere yuko ashyikirizwa Police.

Abaturanyi b’uyu muryango kandi banasobanuye ko uyu muryango wajyaga ukunda kugira amakimbirane cyane cyane iyo babaga basinze, bajyaga bapfa ko ngo umugabo yanduje umugore sida n’umugabo aamubwira ko yamukuye ahabi yari inzererezi mumuhanda.

Mugihe hagikorwa iperereza kuri ibi byose uyu mugore yashyikirijwe inzego zibishinzwe ngo akorerwe dosiye.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687

KWAMAMAZA:



















Leave a Reply

Your email address will not be published.