Mu murenge wa Kamembe Inkeragutabara zongeye gukubita umuntu bikomeye zimuziza kubura igipimo cya COVID-19

Mu murenge wa Kamembe Inkeragutabara zongeye gukubita umuntu bikomeye zimuziza kubura igipimo cya COVID-19

Mu Rwanda hashize iminsi hakuweho agapfukamunwa ndetse n’izindi ngamba za COVID-19 zabaye nkizorohejwe, gusa ahitwa Ikamembe ho suko bimeze kuko inkeragutabara nubwo agapfukamunwa kakuweho ziracyatangira abantu ku isoko zibabaza ikarita bikingirijeho iki cyorezo.

Iyi  ni inkuru y’umuturage wagiye mu isoko nyamara yibagiwe ikarita yikingirijeho, nibwo ikera gutabara yitwa Eric yaje kumwataka imubaza iyo karita arayibura, gukubitwa bitangira ubwo ndetse bamujyana kumufungira mukazu karaho mu isoko bamukorera ibisa nk’iyicarubozo dore ko ababibonye bavuze ko uyu muturage yasutsweho amazi maze bakajya bamukubita mumutwe ndetse bikaza kurangira banamuciye umugongo.

Abaturage bari baremye iri soko baganiriye na n’umunyamakuru bamubwira agahinda batewe n’iki gikorwa ndetse basaba ko Leta yagira icyo ikora kuko ngo inkeragutabara igihugu zakigize icyazo.

Umuyobozi w’uyu murenge wa Kamembe Nsengiyumva Vincent de Paul yavuze ko nawe ababajwe n’iki gikorwa ndetse abwira abayobozi bagenzi be ko akazi kabo arugukorera abaturage akaba ari nayo mpamvu bakwiriye kubitwararikaho muri byose, yasoje avuga ko iki kibazo inzego zibishinzwe zigiye kugikurikirana uri mumakosa agahanwa.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.