Mu karere ka Rutsiro umusore w’imyaka 20 yishe se umubyara amuziza amafaranga/Soma nawe wiyumvire umubare w’aya mafaranga yamuhoye/inkuru irambuye>>>>>

Mu karere ka Rutsiro umusore wi’imyaka 20 yishe se umubyara amuziza amafaranga/Soma nawe wiyumvire umubare w’aya mafaranga yamuhoye.

Aya makuru yamenyekanye aturutse mu karere ka Rutsiro aho uyu mwana w’umuhungu arimo gushakishwa na Police nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwivugana se umubyara nyuma yuko amwishe amuziza ibihumbi 400 Frw.

Amakuru dukesha abaturanyi bo mu muryango wa nyakwigendera bavuze ko uyu musaza yari akimara kugurisha inka ye amafaranga agera kubihumbi 400 Frw murwego rwo guhita agura indi nyamara umuhungu we ntiyigeze amuha agahenge dore ko ngo yahengereye nyina agiye guhinga maze ngo ahita asanga uyu musaza muburiri ari naho yamutsinze kuva ubwo atangira kumunigisha umugozi kugeza apfuye nawe afata yamafaranga nkuko yabipanze arihungira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi Mwenedata Jean Pierre yagize ati nimugoroba yashatse kwiba aya mafaranga umubyeyi we yari yagurishijemo inka maze baramutesha nuko bukeye bwaho umusore akibona nyina agiye nawe ahita asanga se mucyumba aramwivugana yamafaranga nayo arayajyana, nyina nibwo yaje kuva guhinga asanga umusaza yapfuye kare ndetse n’umuhungu we yamaze kuburirwa irengero.

Uyu musore naramuka afashwe ndetse agahamwa n’ibi byaha azahanishwa igifungo cya burundu gihanishwa umuntu wese wishe yabigambiriye.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.