Mu karere ka Rutsiro umugabo witwa NGAYABATERANYA yafunzwe azira gukubita umwana we ifuni, Uwo mwana afite imyaka ibiri.

Mu karere ka Rutsiro umugabo witwa NGAYABATERANYA yafunzwe azira gukubita umwana we ifuni, Uwo mwana afite imyaka ibiri.






Rutsiro: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwafunze NGAYABATERANYA EMMANUEL w’imyaka 27, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umwana we ufite imyaka 2 y’amavuko ndetse n’umugore we.
Kuwa gatatu Tariki ya 29/06/2022, nibwo uriya mugabo yafashwe, akaba akekwaho gukubita umwana we agafuni mu mutwe no ku jisho amuziza ko yavutse ari umukobwa, akaba ari nacyo yakubitiye umugore we, amuziza ko yabyaye umwana w’umukobwa kandi ngo mu muryango wabo batajya babyara imfura z’abakobwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko uriya mugabo watawe muri yombi afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Gihango, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687













Leave a Reply

Your email address will not be published.