Mu Karere ka Rulindo umuturage yishwe n’igitero cyari kiyobowe na Mudugudu/yazize intama/inkuru irambuye>>>>>>>

Mu Karere ka Rulindo umuturage yishwe n’igitero cyari kiyobowe na Mudugudu/yazize intama/inkuru irambuye>>>>>>>

Mu ntara y’amajyaruguru mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi ho mu kagali ka Mvuzo niho humvikanye iyi nkuru y’inshamugongo y’umuturage wishwe na bagenzi be barimo n’umukuru w’umudugudu.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru umugore wa nyakwigendera yatangaje urutonde rw’abaje murugo rwe uko ari batanu ndetse asobanura uko baje bakamuhondagura ndetse bikaza no kurangira bamutemye bimuviramo kwitaba Imana.

Aba bagizi ba nabi bari bahagarikiwe n’umukuru w’umudugudu wa Munyinya ubwo babazwaga icyo bahoye nyakwigendera bavuze ko yari yibye intama akaba ariyo bashakaga kugaruza.

Ubuyobozi bw’aka Karere ka Rulindo bubinyujije kurukuta rwa Twitter bwihanganishije uyu muryango wabuze uwawo, ndetse bunasaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bigira ingaruka mbi kuwabikoze n’uwabikorewe.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687

Leave a Reply

Your email address will not be published.