Mu karere ka Ruhango umusore witwa Tuyisingize w’imyaka 28 yasanzwe munzu yabagamo yapfuye, inkuru irambuye,…….

Mu karere ka Ruhango umusore witwa Tuyisingize w’imyaka 28 yasanzwe munzu yabagamo yapfuye, inkuru irambuye,…….

Aha ni mukarere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango mu kagali ka Nyamagana ho mumudugudu wa Bwangacumu  niho humvikanye inkuru y’inshamugongo y’umusore waruri mukigero cy’imyaka 28 y’amavuko wasanzwe munzu yibanagamo yapfuye.

Nyakwigendera Tuyisingize Floduard  ngo yari amaze iminsi igera kuri itatu yaraburiwe irengero nk’uko tubikesha bamwe munshuti ze bajyaga babana mubuzima bwa buri munsi, Nyina umubyara yavuze ko yagerageje kumuhamagara kuri telephone ubwo yabonaga amaze ijoro ryose ataje kurya nkuko byari bisanzwe ariko agakomeza telephone ye nticemo.

Nyine wa nyakwigendera yaje gufata umwanzuro wo kumusanga aho yari acumbitse ajyana na bashiki be nuko bageze aho yararaga basanga amatara ari kwaka yakingiyemo imbere bagerageje gusunika biranga ndetse ngo bakumva telephone isonera munzu niko gufata umwanzuro wo kwica umuryango bagezemo basanga Tuyisingize yapfuye cyera, niko gutabaza abaturanyi ndetse biza no kugera munzego zibishinzwe.

RIB ikomeje gukurikirana iby’urupfu rw’uyu Tuyisingize Floduard ndetse n’umurambo we wajyanywe gusuzumwa kugira ngo harebwe neza icyo nyakwigendera yaba yazize.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.