Mu karere ka Ruhango umugore yishwe akubiswe ishoka n’umugabo we abo mumuryango bashaka kubigira ibanga!

Ruhango: umugabo arakekwaho kwica umugore we amukubise ishoka bikagirwa ibanga, nyuma uwakubiswe agapfira kwa muganga.
Aba bombi ubusanzwe bari bafitanye amakimbirane bishoboke ko ari yo yateye urwo rupfu, kuri ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza.
Uyu nyakwigendera yakubiswe ishoka n’umugabo we ntibyavugwa, ahubwo ahitamo kwahukanira kwa sebukwe, Kuri iki cyumweru tariki 12 Kamena, 2022 nibwo uwo mugore yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Ruhango na bo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Ruhango ari naho yapfiriye.
Nyakwigendera yasize abana 2, naho uyu mugabo wamukubise ishoka yahise afatwa, akaba yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Ruhango, ari naho afungiye.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.