Mu karere ka Rubavu umugabo yishe umugore we babanaga munzu amuziza (……) Byababaje abantu bose/Soma inkuru irambuye>>>>>>>>

Mu karere ka Rubavu umugabo yishe umugore we babanaga munzu amuziza (……) Byababaje abantu bose/Soma inkuru irambuye>>>>>>>>

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Nyakanga 2022 mu ntara y’uburengerazuba humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umugore wishwe n’umugabo we babanaga muburyo butemewe n’amategeko amuziza amafaranga y’U Rwanda angana 12000.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugore ngo yamenyekanye ubwo abaturanyi be babonaga yatinze kubyuka maze bamukomangiye yanga gukingura niko gufata umwanzuro wo kwinjira kumbaraga, bagezemo basanga nyakwigendera yashizemo umwuka kare.

Bakimara kubona umurambo w’uyu mugore ntakindi bakoze uretse guhita batangira gushakisha uyu mugabo babanaga ngo kuko ijoro ryose bari baraye bavugana nabi bapfa amafaranga ibihumbi 12 uyu mugore yari abikiye uyu mugabo.

Uyu mugabo kandi byaje kumenyekana ko yari yiriwe abwira abantu ko nafata umugore we araza kumukata ijosi kubera umujinya yaterwaga n’amafaranga ngo yakoreye igihe kirekire ayabitsa uyu mugore maze umunsi wo kuyamwaka wagera akamutera utwatsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi ho mu karere ka Rubavu ari nawo byabereyemo Rwibasira jean Bosco yemeje aya makuru ndetse avuga ko ukekwa akirimo gushakishwa.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.