Mu karere ka Rubavu Gitifu w’umurenge arashinjwa gukura amenyo umukobwa wanze ko baryamana/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Mu karere ka Rubavu Gitifu w’umurenge arashinjwa gukura amenyo umukobwa wanze ko baryamana/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Aha ni mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba niho humvikanye umukobwa Ufite ikirego kidasanzwe dore ko arimo kurega Gitifu w’umurenge kumukura amenyo amuziza ko yanze ko baryamana.

Amakuru atugeraho kugeza ubu avuga ko uyu mukobwa witwa Uwimanimpaye Clarisse ngo mbere yuko akubitwa na Gitifu wa Kanzenze yari yaramwangiye ko baryamana yaragerageje uburyo bwose byaranze, ngo nyuma yo kwanga ko baryamana Gitifu yagize ati: “uraje uzambona”

Uyu mukobwa biragaragara ko yavuyemo iryinyo rimwe ryo hasi avuga ko Gitifu Nkurunziza Faustin ariwe warimukuye ubwo yamukubitaga,

Nkurunziza Faustin umuyobozi w’umurenge wa Kanzenze we avuga ko ibi birego ari ntashingiro bifite kandi ahamya ko ari umugambi wari umaze igihe utegurwa n’agatsiko kiganjemo abantu biyemeje kujya bamuharabika ngo bakoresheje itangazamakuru,

Uyu Muyobozi yagize ati: “uyu mukobwa arabeshya ahubwo akabari yakoragamo kagiraga amakosa bikajya bituma duhora tugafunga ndetse uyu mukobwa yigeze gusuzugura inzego z’umutekano kumurenge wa Kanzenze ubwo yabazwaga ibyemezo by’uko yikingije COVID-19 akanga kubyerekana bikaza kumuviramo gufungwa igihe gito, akiva muri gereza nibwo bahise batangiza umugambi wo kwihimura kubayobozi bunurenge.”

Ikindi kandi Nkurunziza yahishuye ko mubashaka kumusebya no kumwirukanisha harimo umukozi bakorana kumurenge wa Kanzenze ushinzwe imari.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.