Mu karere ka Nyanza umusore ukiri muto yasanzwe murutoki yapfuye, soma wiyumvire ibyo bamusanganye aho yari aryamye!

Mu karere ka Nyanza umusore ukiri muto yasanzwe murutoki yapfuye, soma wiyumvire ibyo bamusanganye aho yari aryamye!

Aha ni mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagali ka Gahondo ho mu mudugudu wa Bugura niho humvikanye inkuru y’akababaro ivuga urupfu rw’umusore wari ukiri muto wakoraga akazi k’ubushumba murugo rumwe.

Mugitondo cyo kuwa 23 Kamena nibwo iyi nkuru yageze ahagaragara biravugwa ko uyu mushumba yabwiye abo yakoreraga ko agiye iwabo maze bamuha amafaranga yose bagombaga kumuha kugira ngo ayifashishe murugendo ndetse aze no gufata neza abo kwivuko iwabo, igitangaje nuko umwana umwe wo muri urwo rugo yaje kuzinduka agiye mumirimo uyu mushumba yajyaga akora maze abona umuntu aryamye ku irembo amwegereye asanga ni wamushumba uharyamye yamaze gushiramo n’umwuka niko gutabaza ababyeyi be baraza basanga byarangiye.

Uyu mushumba ubwo yasangwaga murutoki yari yapfuye iruhande rwe hateretse uducupa twinshi tw’inzoga z’inkorano ndetse abantu bahise bahamya ko aritwo dushobora kuba twamuhitanye, dore ko muri aka gace benshi bakunze kwitaba Imana baba bazize utu tuyoga twateye.

Umuyobozi w’akagali ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Ngwino.com yasabye abaturage bose kwitwararika kubyo banywa ndetse anabasaba kujya batangira amakuru kugihe mugihe babonye hari ucuruza zimwe muri izi nzoga zitujuje ubuziranenge.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687













Leave a Reply

Your email address will not be published.