Mu karere ka Nyanza: Munyandema Joseph w’imyaka 42 yafunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 8 amushukishije igiceli

Umugabo w’imyaka 42 yafunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 8

Aha ni mu kagali ka Mukingo ho mu karere ka Nyanza niho humvikanye amakuru y’umusore w’imyaka 42 y’amavuko witwa Munyandema Joseph wafashwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha R.I.B akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8 y’amavuko kugahato.

Nkuko tubikesha abaturage baturanye n’aba bombi bavuze ko uyu mwana w’imyaka 8 ubwo yari atumwe na mukuru we kugura isabune yageze hafi y’urutoki aho uyu Munyandema yahingaga maze uyu mugabo aramuhamagara undi amwitaba bisanzwe maze Munyandema amusaba kumusanga aho yarari niko kumushukisha igiceli cya 50 frw amufata kungufu.

Uyu mwana akimara gufatwa kungufu n’uyu mugabo yatashye arira inzira yose gusa yabazwa icyo abaye kubisobanura bikamunanira, mukuru we yakomeje kumwinginga biza kurangira amubwiye amahano Munyandema yamukoreye ndetse amwereke n’igiceli yamushukishije niko gutabaza inzego zibishinzwe zimuta muri yombi.

Amakuru yaje kumenyekana ngo nuko uyu Munyandema  nubundi yari amaze imyaka itatu 3 afunze azira ibyaba by’urugomo ndetse ngo akaba ari nacyo cyamutindije gushaka umugore.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.