Mu karere ka Nyanza Haravugwa umusore ufata abakobwa kungufu/bamwise Rucakira nyuma yo (….)/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>>

Mu karere ka Nyanza Haravugwa umusore ufata abakobwa kungufu/bamwise Rucakira nyuma yo gushaka abagore 4 mu mwaka/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>>

Ni mu mudugudu wa Buhurankakara ni mukagali ka Murinja mu murenge wa Kigoma ho mu karere ka Nyanza ahavuga inkuru y’umusore abaturage bahimbye Rucakira,

Aba baturage bavuga ko iri zina barihimbye uyu musore bitewe n’ibikorwa bye byo gufata abakobwa n’abagore kungufu ndetse no guhora ashaka abagore bakiri bato nyuma bamara gutwita ngo agahita abirukana.

Uyu Rucakira nkuko byavuzwe n’abaturage ngo amaze gushaka abagore bagera kuri bane nyuma ya COVID-19, uwo amaze gutera inda ngo ahita amuhambiriza akazana undi ukiri muto, nk’urugero batanze ngo yari yarashatse umugore inda igeze mumezi umunani ahita amwirukana none nuwo yamusimbuje nawe yamwirukanye akimenya ko atwite,

Ubu nibwo yazanye undi mugore w’umwana maze abaturage kubyihanganira birabananira, bahise bamuteza abashinzwe umutekano maze baraza basohora munzu uwo mwana maze Rucakira nawe amaguru ayabangira ingata.

Uyu musore abaturage bavuga ko ntako batagize ngo babwire Leta ko akwiriye guhanirwa ibikorwa bye bibi, byatangiye ubwo yirukanaga nyina umubyara munzu maze akomeza kwidegembya acyura abana ba rubanda ariko abatera inda akabirukana.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.