Mu karere ka Nyanza bafunzwe bazira gukopeza ibizamini bya Leta/inkuru irambuye>>>>>>>>

Mu karere ka Nyanza bafunzwe bazira gukopeza ibizamini bya Leta/inkuru irambuye>>>>>>>>

Mu ntara y’amajyepfo y’U Rwanda mu karere ka Nyanza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo babiri rubakurikiranyeho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi ndetse no kohereza ubutumwa butari ngombwa.

Aba bombi bafashwe taliki ya 29 Nyakanga 2022, umwe muribo ngo wari ukuriye site ya EPK Ruvumu ngo yakorerwagaho ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ngo yafashe ibizamini arabifotora arangije abyoherereza mugenzi we kuri what’s up, uwabyohererejwe nawe ntiyabitindanye ngo kuko yahise abisakaza muyindi groupe ya what’s up group ibamo abandi barimo barenga 400, nabo bagenda babikwirakwiza kugeza aho bikwiriye ahantu hose nyamara ibizamini ngo byari bikiri gukorwa.

Ibi ngo byabereye aho mu karere ka Nyanza taliki ya 18,19 Nyakanga abafashwe ubu bafungiye kuri RIB station ya Busasamana mugihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacayaha.

Icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi gihanwa n’ingingo 158 y’itegeko 68/2018 ryo kuwa 30 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2018 riteganya ibyaha n’ibihano biri rusange, iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko bitarenze Imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya milliyoni 2 z’amafaranga y’U Rwanda ariko nanone bitarenze milliyoni 5.

Ni mugihe kohereza ubutumwa butari ngombwa ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 37 y’itegeko numéro 60/2018 ryo kuwa 22 kanama 2018, ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze atandatu, n’amafaranga y’U Rwanda atari munsi ya milliyoni 3 ariko nanone atarenze milliyoni 5.

RIB ikaba yibutsa abaturarwanda bose ko itazigera yihanganira umuntu wese ukora ibyaha nkibi byo kumena ibanga ry’akazi ndetse no kohereza ubutumwa butari ngombwa yitwaje akazi cyangwa se umwuga akora, inibutsa abantu bose ko Ari ibyaha bihanwa n’amategeko y’U Rwanda.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.