Mu karere ka Nyagatare umugabo yafashwe yambura abaturage yiyita Police!

Mu karere ka Nyagatare umugabo yafashwe yambura abaturage yiyita Police!

Police y’U Rwanda mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Gicurasi, yataye muri yombi umugabo witwa Rukundo jean Pierre w’imyaka 32, Wamburaga amafaranga Abaturage ababwira ko ari umupolice ukorera mu ishami rishinzwe iperereza, Akaba ashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Yafatiwe mu Murenge wa Tabagwe, akagali ka Gitengure, umudugudu wa Nyagasigati.

Ubwo yari amaze kwaka ruswa Abantu batatu amafaranga asaga ibihumbi 406 frw, bamwe yabizezaga ko azabafunguriza abagabo babo bafunze, abandi ko azabakingira ikibaba ntibafatwe kuko ngo bakekwaho gucuruza kanyanga, uyu mugabo yatawe muri yombi ubwo yari aje kwakira ibihumbi 200 frw.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.