Mu karere ka muhanga uwakoraga umwuga w’uburaya yasanzwe mu muhanda yishwe n’abagizi ba nabi bikekwa ko bari abakiriya be/ inkuru irambuye>>>>>>>

Mu karere ka muhanga uwakoraga umwuga w’uburaya yasanzwe mu muhanda yishwe n’abagizi ba nabi bikekwa ko bari abakiriya be/ inkuru irambuye>>>>>>>

Mu gitondo cyo kuya 10 nyakanga 2022 nibwo humvikanye urupfu rw’uwitwa Uwamahoro Joselyne w’imyaka 34 y’amavuko yasanzwe mu muhanda wo mu mudugudu wa Nyarucyamo yari asanzwemo mu kagali ka Gahogo ho mu murenge wa Nyamabuye,

Uyu Joselyne wari asanzwe yikorera akazi k’uburaya yasanzwe aho yari yapfiriye avirirana amaraso mumutwe ndetse bigaragara ko yanaviriyemo imbere, abaturage benshi batewe ubwoba n’uru rupfu ndetse bashimangira ko iyi minsi Atari myiza kubantu bose bakunda kugenda ijoro ngo kuko abagizi ba nabi bamaze gukaza umurego, unyuzeho wese baramwambura bakuburana ikintu bakakugirira nabi.

Abayobozi bo muri aka kagali nyakwigendera yari atuyemo bavuze ko habayeho uburangare bukomeye kubaturage bumvise atabaza nyamara bagaterera iyo ntihagire numutabara, ndetse n’abazamu barariraga kubipangu yapfiriyeho ntanuwigeze amenya amakuru y’ibyabaye bose babibonye bukeye bagwa mukantu.

Abakoranaga umwuga w’uburaya hamwe na nyakwigendera bob amaze kubyakira ndetse no kwihanagura ahubwo basigara bashaka umuti w’ikibazo cy’abana babiri basizwe n’uyu Joselyne wapfuye, barasaba Leta ndetse n’abandi bagiraneza kuhagoboka kuko ngo ntawundi muryango uyu nyakwigendera yigiriraga habe namba.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.