Mu karere ka Kicukiro undi muntu yishwe n’ibisambo bimwambura n’imyenda yari yambaye!

Mu karere ka Kicukiro undi muntu yishwe n’ibisambo bimwambura n’imyenda yari yambaye!

Mu Mujyi  wa Kigali hashize iminsi havugwa ibibazo by’abagizi ba nabi biganjemo abajura batega abantu mu masaha y’ijoro bakabambura utwabo ndetse kenshi bakabakomeretsa, bamwe mubamburwa iyo bagerageje kugorana bibaviramo no kuhasiga ubuzima.

Ni mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama mu kagali ka Bwerankori ahazwi nko mukobo niho humvikanye iyi nkuru ibabaje y’abagizi banabi bivuganye umugabo wigenderaga atashye nkuko byari bisanzwe, bamuteraguye ibyuma mu ijosi ndetse basiga banamutaye muri ruhurura nyuma yo kumucucura utwo yari afite kugeza ku myenda yari yambaye.

Bamwe mubaturage batuye aho mukobo bavuze ko bamenye iby’urupfu rw’uyu mugabo hamaze gucya ndetse bemeza ko babanje no kumuyoberwa kuko yari yashenjaguwe cyane. Badutangarije ko barambwe aba bagizi ba nabi bahora babambura utwabo, barasaba Leta kugira icyo ikora kuko bakeneye umutekano nk’abandi benegihugu.

Aya makuru aje nyuma y’andi yavugaga umusore wo muri aka gace bateye ibyuma kukuboko bagerageza kumwambura telephone ye biza kurangira anayibahaye kuko umwe muri bo yari yatangiye kumuniga ahitamo kurokora amagara ye.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.