Mu Karere ka Kicukiro umwana w’imyaka 10 yishwe, yagiye kwiga ntiyataha!

Mu Karere ka Kicukiro umwana w’imyaka 10 yishwe, yagiye kwiga ntiyataha!

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye kuya 4 Kamena Nibwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ikigali ndetse n’ahandi hatandukanye mu Rwanda, byabereye mu mudugudu wa Kigabiro mu kagali ka Kigabiro ho mu murenge wa Niboyi mu karere ka Kicukiro.

Uyu mwana witwa Cyusa biravugwa ko yabyutse mugitondo akajya kwiga Nk’uko bisanzwe nyamara nimugoroba iwabo baza gutegereza ko umwana ataha baraheba, niko gutangira gushakisha inzira zose yaba yaranyuzemo ndetse bajya no munshutize bakomeza kumubura,

Umurambo wa Cyusa waje kugaragara mugishanga aho byagaragaye ko yishwe n’abagizi ba nabi bakaza kumujugunya mumazi mabi ari hafi aho mugishanga.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwatangiye gushakisha abakoze ibi Kandi ko nibaboneka baraza guhanwa bikurikije amategeko.

Dukomeje kwihanganisha umuryango wa Cyusa ndetse n’abandi bantu bose bababajwe n’iyi nkuru.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.