Mu karere ka Kayonza umusore yafashwe amaze kwiba igitenge maze uwo yibye ahitamo(…..) Soma inkuru irambuye>>>>>>

Mu karere ka Kayonza umusore yafashwe amaze kwiba igitenge maze uwo yibye ahitamo kumuha imbabazi arigendera/ Soma inkuru irambuye>>>>>>

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 03 Kanama 2022 nibwo mu murenge wa Mukarange muri centre y’ubucuruzi ya Kayonza hafatiwe umujura w’umusore bigaragara ko akiri muto yibye igitenge.

Ikibazo cy’ubujura murubyiruko kimaze gufata indi ntera muri iyi minsi dore ko bamwe mubaturage bo muri aka gace bemeje ko bimaze kubarambira, bavuze ko abajura batagitinya no kubatangira munzira bagenda maze bakabambura kumanywa y’ihangu.

Ubwo umunyamakuru wa BTN ari nayo dukesha iyi nkuru yaganiraga na Damascène wari wibwe iki gitenge nawe yemeje ko barembejwe n’abajura bahora babiba ijoro n’amanywa, gusa nanone agaruka kukibazo cy’ubushomeri cyugarije aba babikora, yavuze ko kuruhande rumwe atabarenganya kuko nabo baba banze kwicwa n’inzara akaba ari nacyo cyamuteye guhita ababarira uyu mujura.

Bamwe murubyiruko rutuye muri uyu Murenge wa Mukarange bo bemeza ko aba biba ari abasore banze kwifatanya nabo mumatsinda yo kwiteza imbere bagira, bahamije ko banze gukura amaboko mumufuka ahubwo bagahora bifuza gusubiza inyuma abageze ku iterambere.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.