Mu karere ka Kayonza umugore yajugunye mu ishyamba umwana yari amaze kubyara, soma wiyumvire icyabimuteye!

Mu karere ka Kayonza umugore yajugunye mu ishyamba umwana yari amaze kubyara, soma wiyumvire icyabimuteye!
Kayonza: Umugore w’imyaka 34 yabyaranye umwana n’undi mugabo utari uwe ahita yitaba Imana, aho kujya kumushyingura mu cyubahiro ahitamo kujugunya umurambo mu ishyamba.
Uyu mugore yavuze ko impamvu yabimuteye ari uko yabyaranye n’undi mugabo nyamara uwe ari muri gereza.
yavuze ko asanzwe afite umugabo ufunze wakatiwe imyaka irindwi, rero ngo yagize ubwoba bwo gushyingura umwana kuko yangaga ko abo mu muryango we n’abaturanyi bazamenya ko yari yabyaye mu gasozi, ahitamo kujya kujugunya umurambo mu ishyamba.
Umurambo w’umwana wamaze gushyingurwa mu gihe uyu mugore wari usanganywe abana batatu yagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego kugira ngo akurikiranwe n’amategeko ku cyaha cyo gushinyagurira umurambo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.