Mu karere ka Kayonza umugabo yatemye mugenzi we bapfa indaya/bahuriyeyo mugicuku maze (….) Soma inkuru irambuye>>>>>>>

Mu karere ka Kayonza umugabo yatemye mugenzi we bapfa indaya/bahuriyeyo mugicuku maze bararwana karahava/ Soma inkuru irambuye>>>>>>>

Aha ni mu ntara y’uburasirazuba ho mu karere ka Kayonza niho humvikanye iyi nkuru y’akababaro kandi igayitse y’umugabo w’imyaka 63 y’amavuko watemye mugenzi we w’imyaka 39 akamukomeretsa bikomeye nyuma yo guhurira ku ndaya bombi bashaka kuryamana nayo.

Ibi byabaye kuwa gatatu taliki ya 20 nyakanga 2022 bibera mu mudugudu wa Sebasengo, mu kagali ka kageyo ho mu murenge wa Mwili,

Amakuru avuga ko aba bombi bamaze igihe kinini ari abakiriya b’uyu mugore wicuruza ndetse ngo bombi barubatse.

Amakuru agera kuri ngwino.com atubwira ko aba bombi bahuriyeyo mugicuku cyo kuwa kabiri nyamara ngo buri umwe yari aziko ariwe wenyine uryamana n’iyi ndaya maze biza kurangira bamufuhiye bararwana umwe afata umwanzuro wo gutema mugenzi we hafi kumwica.

Umuyobozi w’umurenge wa Mwili yemeje iby’aya makuru maze anasaba abaturage kujya bitondera gukora amakosa nk’aya yakozwe n’aba bagabo aturuka kubusambanyi ndetse n’ubushurashuzi, yasoje avuga ko uretse n’uru rugomo bishobora kukuviramo no kurwara indwara zidakira.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.