Mu karere ka Kayonza umucuruzi yasabwe kugarura amafaranga nyuma yo kwishyurwa aho kuyatanga atera icyuma umukiriya we, uwaje kubakiza nawe ngo yamukubise ishoka ahita (..…) soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Mu karere ka Kayonza umucuruzi yasabwe kugarura amafaranga nyuma yo kwishyurwa aho kuyatanga atera icyuma umukiriya we, uwaje kubakiza nawe ngo yamukubise ishoka ahita ajyanwa kwa muganga/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Mu kagali ka Karubare mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza ahagana mu masaa tanu zijoro ryo kuwa kabiri w’iki cyumweru turimo gusoza, umugabo witwa Bizimana Theogene ucuruza akabari mu isantere iri mu mudugudu wa Rwabarema yashyamiranye n’umusore witwa Erneste bapfa amafaranga biza kurangira batemanye.

Uyu Erneste biravugwa ko yanyweye inzoga zihwanye n’amafaranga 1000frw ngo nyuma asoje kunywa yishyura ibihumbi bitanu maze ategereza ko bamugarurira 4000frw araheba, nkuko tubikesha abari bari muri ako kabari batubwiye ko ubwo Erneste yishyuzaga aye uyu Bizimana yamuhakaniye amubwira ko ntamafaranga ye yabonye ndetse batangira gushyamirana kuva ubwo.

Byaje kubyara impaka zikomeye biza kurangira Bizimana afashe icyuma yari afite aho munzu agitera uwamusabaga ko yamugaruza amafaranga ye ndetse ngo n’uwaje ashaka gukiza yahise amukubita ishoka kukuguru aramukomeretsa muburyo bukomeye, abaturage bose bagize ubwoba bariruka maze uyu nyirakabari asigarana n’izi ndembe yari amaze gukomeretsa kugeza aho abashinzwe umutekano baziye baratabara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare Gatanazi Ronge yemeje iby’uru rugomo uyu Bizimana yakoze ndetse avuga ko agomba kubihanirwa by’intangarugero ndetse asaba abaturage kujya birinda amakimbirane nk’ayo aterwa n’inzoga dore ko ngo ashobora kubaviramo urupfu ndetse n’ubundi bumuga nk’ubwabo bagabo bombi bafite.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.