Mu karere ka Kayonza indaya yateye icyuma umusore nyuma yo kubura ayo kuyishyura, soma byose wumve ayo bari bumvikanye, birababaje.

Mu karere ka Kayonza indaya yateye icyuma umusore nyuma yo kubura ayo kuyishyura, soma byose wumve ayo bari bumvikanye, birababaje.
Aya ni amakuru yageze hanze kuya 4 Nyakanga 2022 mu karere ka Kayonza aho umukobwa w’imyaka 23 ukora umwuga wo kwicuruza ibi bizwi nk’uburaya, yatawe muri yombi nyuma yo gutera icyuma umusore w’imyaka 27 bari biriwe baryamanye akabura amafaranga ibihumbi bibiri yo kumwishyura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yatangaje ko uyu mukobwa yateye icyuma uyu musore nyuma yo kuryamana ariko umusore akanga kwishyura serivisi yahawe.
Yagize ati “Bari bumvikanye 2000 Frw, umusore arangije arayamwima bituma uwo mukobwa amutera icyuma. Baririranywe ejo umunsi wose, umusore rero byageze nijoro agiye gutaha arayamwima undi amutera icyuma ku kuboko.
Twahise dutabara tumujyana kwa muganga umukobwa na we tumushyikiriza RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha].”

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.