Mu karere ka Kamonyi umunyeshuli yitabye Imana azira kurya agafuniko k’ikaramu, Umwalimu wamwigishaga arashinjwa,………

Mu karere ka Kamonyi umunyeshuli yitabye Imana azira kurya agafuniko k’ikaramu!

Aha ni mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo niho humvikanye iyi nkuru y’akababaro y’umwana wamize agafuniko ko hasi k’ikaramu ahita yitaba Imana.

Nkuko tubikesha umubyeyi w’uyu nyakwigendera  yatubwiye ko uyu mwana yavuye murugo ari muzima ntabundi burwayi  yajyaga agira ahubwo ngo yafashe ikaramu nkuko n’abandi bana bazirya maze atangira kurya agafuniko kayo kugeza aho kamuhagamye, uwo mwana ngo yahise ahamagara mwalimu amutabaza maze mwalimu nawe aza yirukanka n’inkoni atangira gukubita umwana amubaza ngo wakaririye iki? Umwana byaje gukomera bivanzemo n’amarira ahita ahera umwuka niko kwitaba Imana.

Ibi byakomeje kubabaza benshi banasaba ubutabera bavuga ko uyu mwana yarenganye, bahise babimenyesha abayobozi b’ikigo ngo batabare baramufata bamutegera imodoka imugeza kwa muganga byarangiye umwana yamaze gushiramo umwuka.

Umuyobozi w’iki kigo cya Cyeru yasabye abana arera ndetse n’abandi bose muri rusange kujya bitondera imikino bakina mugihe bari kumashuli cyangwa se murugo, yabineyeho no kwihanganisha uyu muryango wagize ibyago.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.