Mu karere ka Huye umushumba yishe mugenzi we akoresheje inkoni.

Mu karere ka Huye umushumba yishe mugenzi we akoresheje inkoni.

Aha ni mu ntara y’amajyepfo y’U Rwanda humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu Mushumba bivugwa ko yishwe na mugenzi we bari baragiranye amwicishije inkoni yamukubise mumutwe ndetse n’amabuye.

Kuya 3 Kamena nibwo aya mahano yabaye mu Murenge wa Huye ho mu karere ka Huye mu mudugudu wa kagarama, Ibi byabaye Ahagana saa yine z’amanywa ubwo uyu Calixte w’imyaka 34 yicwaga na Mugenzi we bari baragiranye ntakintu bapfuye nkuko uwishe yabibwiye ubuyobozi ahubwo ngo yabitewe n’agatama yari yanyweye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye Prosper yatangaje kugeza ubu bitaramenyekana niba aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ndetse ashimangira ko inzego zibishinzwe zamaze gutangira iperereza ryimbitse kuri uru rupfu rwa Calixte.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.