Mu karere ka Huye umugore yishe umugabo we akkoresheje isuka bapfa amafaranga, soma wiyumvire uko byagenze.

Mu karere ka Huye umugore yishe umugabo we akkoresheje isuka bapfa amafaranga, soma wiyumvire uko byagenze.







Aya ni amakuru yageze hanze kuri uyu wa mbere taliki ya 27 kamena 2022 avuga umugore ukomoka mu karere ka Huye wihekuye akoresheje isuka yajyaga ahingisha.

Ubwo uyu mugore yahaga umugabo we amafaranga yo kugura amategura mashya  bari babonye muburyo butoroshye nkuko umugore yabitangaje ngo umugabo yafashe ya mafaranga yose aragenda arayanywera ndetse anasengerera inshuti ze kugeza ubwo bayamaze, yaje kugaruka murugo yasinze yabaye ibyatsi maze umugore nawe n’umujinya mwinshi yahise amutura hasi amukubita isuka mumutwe kugeza ashizemo umwuka.

Amakuru dukesha umuturanyi w’uyu muryango utashatse kwivuga izina yavuze ko aba bombi bari babanye amahoro gusa ngo bajyaga batongana iyo umugabo yabaga yasomye agatama.

Uyu mugore aramutse ahamijwe iki cyaha akurikiranyweho yahanishwa gufungwa burundu nkuko biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 107 ivuga ku bwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa, igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.