Mu karere ka Huye umugabo yakubise umugore we kugeza ubwo apfuye amuziza kutahirira inka!

Mu karere ka Huye umugabo yakubise umugore we kugeza ubwo apfuye amuziza kutahirira inka!

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gikomero, akagali Kanyinya umurenge wa Maraba ho mu karere ka Huye niho habereye aya mahano aho umugabo w’imyaka 37 aregwa gukubita umugore we kugeza aho bimuviriyemo urupfu.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 Gicurasi ubwo uyu mugabo yatahaga avuye kukabari nkuko bisanzwe ageze imuhira asanga amatungo ye arimo kwabira atagaburiwe uko bikwiriye, icyo yakoze nkuko tubikesha ababionye babanaga yahise yadukira umugore we amujyana mucyumba aramukubita cyane bikabije amusiga ari intere.

Ntibyatinze kuko uyu wakubiswe byatwaye iminsi itanu gusa ahita yitaba Imana kuko yari yakubiswe bikomeye nkuko abasuzumye umurambo babitangaje.

Uyu mugabo wamaze kugezwa imbere y’urukiko rukuru rwa Huye naramuka ahamwe n’iki cyaha cyo gukubita umuntu kubushake bikamuviramo urupfu azahanishwa igifungo nibura cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 7 z’amanyarwanda.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.