Mu karere ka Huye umugabo w’imyaka 38 ayafashwe asambanya umwana wa mushiki we w’imyaka 5 y’amavuko!

Mu karere ka Huye umugabo w’imyaka 38 ayafashwe asambanya umwana wa mushiki we w’imyaka 5 y’amavuko!

Iki cyaha uyu Mugabo akurikiranweho biravugwa ko cyakozwe taliki ya 28 ukuboza umwaka wa 2021 kibera ahitwa mu kagali ka buhoro mu Murenge wa Karama ho mu karere ka Huye.

Biravugwa ko uyu mugabo yasanze uyu mwana mucyumba we na murumuna we avuga ko agiye kubaha igikoma. Biza kurangira uyu Mugabo akoze Aya mahano yo gusambanya mwishywa we.

Ubwo uyu uregwa yabazwaga kubijyanye n’ibyo ashinjwa yabyemeye ntamananiza ndetse asaba urukiko rukuru rwa Huye imbabazi avuga ko yabitewe n’amadayimoni nawe ntabwenge buzima yari afite.

Uyu mugabo akimara gukora ibi yahise aburirwa irengero afatwa ubwo yagarukaga gutora utwe twose ngo yigendere, iki cyaha uyu Mugabo akurikiranweho cyo gusambanya umwana kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe kubiteganywa n’ingingo ya 4 mu itegeko 68-2019 ryatowe mu mwaka wa 2019 ryasimburaga 68-2018.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.