Mu karere ka Gisagara umugabo yafashwe asambanya umugore w’umuturanyi asize uwe kukiriri, inkuru irambuye>>>>>>>

Mu karere ka Gisagara umugabo yafashwe asambanya umugore w’umuturanyi asize uwe kukiriri, inkuru irambuye>>>>>>>

Ibi byabereye mu karere ka Gisagara aho umugabo w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Mukindo yakubitiwe mu rugo rw’umuturanyi we bari basanzwe babanye neza, akomeretswa bikomeye ashinjwa kumusambanyiriza umugore, mu gihe yari asize uwe mu rugo ari ku kiriri, dore ko umugore we amaze ukwezi kumwe abyaye.

Umugore wo muri urwo rugo ngo yabyutse asiga umugabo we ku buriri ajya hanze guhura n’uwo mugabo w’umuturanyi batangira gusambana, dore ko ngo bari biriwe basangira inzoga n’uwo mugabo bakekwaho gusambana.

Umugabo yabonye umugore we atinze hanze asohoka agiye kumureba, ahageze asanga ari gusambanira n’undi mugabo inyuma y’umusarani mu rutoki. Yahise afata umugabo bararwana amuhonda ibuye mu mutwe.

Uyu mugabo basambanyirije umugore yafashwe ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri Sitasiyo ya Mukindo kuko akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, n’aho uwakomerekejwe yagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kibayi.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









 

Leave a Reply

Your email address will not be published.